Official National Paralympic Committee of Rwanda Website

GICUMBI yakiriye imikino ibanza ya Shampiyona - Sitting Volleyball

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2016, Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite Ubumuga - NPC Rwanda yatangije Championship 2016 mu mukino wa Sitting Volleyball.

Imikino y’igice cya mbere cy’iyi shampiyona yabereye ku bibuga by’ikigo cy’amashuri cya Notre Dame du Bon Conseil, mu Karere ka Gicumbi Intara y’Amajyaruguru.

Mu gutangiza iyi mikino, Umuyobozi wa NPC Rwanda Bwana Nzeyimana Celestin yashimiye amakipe yabashije kwitabira shampiyona ashimira by’umwihariko ubuyobozi bw’uturere bukomeje gushyigikira iterambere ry’imikino y’Abafite ubumuga. Yongeye gushimira Minisiteri ya Siporo n’Umuco ku nkunga y’ikibuga kibereye imikino y’Abafite ubumuga yatanze, aboneraho gusaba abayobozi mu nzego zose zari zitabiriye imikino gushyira muri gahunda uburyo bwo kuba bagura ikibuga nk’icyo muri buri Karere kugirango imbogamizi ikomeye yo kubura ibibuga byo gukiniraho igabanuke, kuburyo nibura muri 2020 buri karere kazaba kamaze kugira ikibuga cyiza cyo gukiniraho imikino itandukanye y’Abafite Ubumuga.

Umuyobozi wa NPC Rwanda yasabye abakinnyi kugaragaza ubuhanga n’ubushobozi muri Sitting Volleyball, anabibutsako gukora imyitozo ihoraho ariryo banga ryo gutsinda. Yagize ati “ntawe ubyibushya ihene ku munsi w’isoko….”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage Madame Benihirwe Charlotte akaba ari nawe mushyitsi mukuru, yatangije ku mugaragaro imikino ya shampiyona yizeza abakinnyi ko ubuyobozi bubashyigikiye kandi ko aho bishoboka hose inkunga izakenerwa bazayitanga. Yashimye abafite ubumuga kuko kugeza ubu aho bahagarariye Igihugu hose bazana imidali bityo bikaba bifite uruhare runini mu guharanira ishema ry’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Mw’ijambo rye kandi yashimiye MINISPOC, NPC Rwanda, n’abandi bafatanya bikorwa uruhare bagira mu gutuma abafite ubumuga bakina bakidagadura asoza ijambo afungura ku mugaragaro imikino anifuriza abakinnyi kugira umunsi mwiza n’intsinzi.

Mbereko imikino itangira hafashwe umunota wo kunamira inzirakarengane zazize Jenoside Yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994. Mu mikino yose itegurwa na NPC Rwanda muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 hazajya hafatwa umwanya wo kwibuka no kuzirikana ku nsanganyamatsiko y’uyu mwaka yo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Amakipe yitabiriye icyiciro cya mbere (1st Phase) ni 10 mu bagabo na 9 mu bagore:

Uko amakipe akurikirana Nyuma wa phase 1

Abagabo

Abagore

Imikino y’icyiciro cya kabiri izabera mu karere ka Nyagatare mu kwezi kwa Gatandatu naho Final izabere i Kigali mu kwezi kwa munani. Hamagara kuri 0788358282 ubone ibisobanuro birambuye kuri iyi Shampiyona.

NPC Rwanda iboneyeho gushimira buri wese wagize uruhare kugirango iyi mikino ibanza ya shampiyona igende neza.