Official National Paralympic Committee of Rwanda Website

NPC RWANDA yatangije Football muri Gatsibo

NPC Rwand, muri gahunda yo gukwirakwiza no guteza imbere imikino itandukanye y’abafite ubumuga, yiyemeje kugeza imikino muturere twose tw’igihugu kugirango ifashe abanyarwanda bafite ubumuga kwisanga muri sosiyete no kuva mubwigunge bashyirwamo no kutabona uburyo bwo kwidagadura.

Ku cyumweru tariki 3 Mata, football y’abafite ubumuga bw’ingingo ikaba yaratangijwe mukarere ka Gatsibo. Ni igikorwa NPC Rwanda yafatanije na Fédération ya amputee football ikuriwe na Rugwiro. Habaye umukino wahuje ikipe ya Kigali n’iya Gatsibo maze Kigali itsinda Gatsibo ibitego bine kuri kimwe (4-1). Nyuma yo gukina habayeho umwanya wo kuganira no gufata ingamba zo gukomeza guteza imbere uwo mukino haba mukarere ka Gatsibo ndetse no mutundi turere dutandukanye. Muminsi iri imbere biteganijwe ko uyu mukino uzatangizwa mumajyepfo muturere twa Gisagara na Huye.

NPC Rwanda irajwe ishinga no guteza imbere impano z’abafite ubumuga ibinyujije mumikino itandukanye.